Rusizi: Umuyaga wasenye amazu y’abaturage ba Nyakarenzo

Imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga yaguye ku mugoroba wa tariki 25/03/2013, yasenye inzu eshanu z’abaturage hamwe n’urusengero rwa EAR mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi.

Aba baturage basaba ubuyobozi kubaba hafi mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko bugiye gukurikirana abagezweho n’ibiza bugasaba kandi abaturage gutera ibiti kandi bagatura ahantu hateganijwe.

Ba nyiri inzu zatwawe n’umuyaga barasaba ubufasha ku buyobozi bwabo dore ko magingo aya nta hantu bari gukinga umusaya kuko kuri ubu bari kurara imbere y’amashyiga naho hadasakaye kuko amabati yangiritse bikomeye.

Umushumba w’urusengero rwa EAR rwatwawe n’ibibiza we avuga ko hagiye kurebwa uburyo ki hakubakwa urundi rusengero bundi bushya kuko gusana byabatwara izindi mbaraga.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, Nduwayo Viateur, yavuze ko abasenyewe bahise bahabwa ubufasha bw’ibanze asaba abatuye uyu murenge gukora ibikorwa byabarinda kugerwaho n’ibiza banatura ahateganyijwe.

Muri izi nyubako za wawe n’iyi mvura harimo n’inyubako zari zubatswe muri gahunda yo guca nyakatsi mu gihugu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka