Rusizi: Umusore arakekwaho kwica nyina na mwishywa we

Harerimana Etienne w’imyaka 21 arakekwaho kwica nyina na mwishywa we mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki 16/10/2012 ahagana saa saba z’ijoro mu kagari ka Karambi, umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Uyu musore arashinjwa kwica nyina witwa Nyiraneza Anasthasie w’imyaka 72 na mwishywa we witwa Mfashingabo Jean Damascene w’imyaka 18, akaba yabishe akoresheje agafuni, ndetse ahita abatabika mu ngarani yari yacukuye ubwe arundaho igitaka.

Amakuru y’ubu bugizi bwa nabi yamenyekanye ahagana saa cyenda z’amanwa ubwo mushiki wa Harerimana yari agiye kuryamisha umwana agasanga amaraso ku buriri bwa nyina kandi n’ubundi yari yabuze aho yarengeye. Uwo mukobwa we nti yari yaharaye, nuko batangira gushakisha irengero y’abo bantu.

Nyuma yo kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, baje gukora iperereza baza gusanga akimara kubica yahise abahamba mu ngarani. Gutahura ko harimo abantu byabanje kugorana, kuko nta wari wabiketse uretse polisi yasabye ko bacukura iyo ngarani, ari nabwo bahise basangamo ba nyakwigendera bombi.

Imirambo ya ba nyakwigendera bayisanze muri iyi ngarani.
Imirambo ya ba nyakwigendera bayisanze muri iyi ngarani.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko Harerimana yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina ndetse na mushiki we; ayo makimbirane ngo ava ku isambu yifuzwaga na Harerimana ngo ayitangeho ingwate muri SACCO agamije kubona inguzanyo.

Nyina yari yaranze kumuha ibyangombwa by’ubutaka bitewe n’uko iyo sambu yasabwaga n’umuhungu we ariyo yo nyine bagiraga kandi hari n’abandi bavandimwe bane bari bayifiteho uruhare.

Harerimana ari mu maboko ya polisi, dore ko bikimara kumenyekana, habayeho guhererekanya amakuru, bituma ku bufatanye bwa polisi n’abaturage afatwa kuko yari yagerageje guhunga; nk’uko byatangajwe na madame Ngamira Xaverina uyobora akagari ka Karambi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko nkibi biba aribiki koko!!!!!!!!!!!!!!!? umwana agatinyuka kwica nyina wamubyaye kubera isambu!!!!!!!!!!!!!!!? nubusazi ubu

ali islam yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

ubu bugome buraranze kabisa Imana ishimwe ahubwo ubwo yatawe muri yombi adacitse ubutabera

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka