Rusizi:Umurambo wa Munyantore watoraguwe mu murima

Umurambo w’umugabo witwa Munyantore Athanase wabonetse ahagana saa mbiri za mu gitondo cyo kuwa 07/02/2013 mu mudugudu wa Ndaberewe, akagari ka Kigenge, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.

Uyu mugabo wapfuye muburyo butazwi ngo yavuye iwe tariki 06/02/2012, nyuma yaho bategereje ko agaruka baraheba; gusa ngo bibwiraga ko hari aho yaba yaraye.

Mu gitondo cyakurikiyeho nibwo umudamu witwa Nyirankundabanzi yabonye umurambo w’uwo mugabo mu murima we ubwo yajyaga guhinga. Akimara kubona uwo murambo yahise yihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi vuba na bwangu.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mibirizi kugirango bawusuzume kandi inzego z’umutekano ziracyakomeje iperereza kurupfu rwe. Ubugizi bwa nabi ngo bumaze iminsi bugaragara mu bice bimwe n abimwe by’akarere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka