Rusizi: Umuntu yishe undi amushinja kuroga mushiki we

Abagabo barindwi bo mu karere ka Rusizi bafungiye kuri station ya Polisi ya Muganza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Samvura Yohani bamuziza kuba ngo ari umurozi.

Ukigera mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Muganza ari naho nyakwigendera yari atuye, wakirizwa no kwiruhutsa kw’abahatuye nyuma y’urupfu rw’umuturanyi wabo Samvura Yohani.

Uretse aba baturage bemeza ko uyu nyakwigendera yari azwiho kuroga n’ubuyobozi buvuga ko busanzwe bubimuziho; nkuko byemezwa n’umukuru w’Umudugudu wa Kabuye, Kanyabitoki Modeste.

Ngo Samvura yaroze umukobwa witwa Cyimpaye Yvonne hanyuma musaza we witwa Barengayabo Theogene afata icyemezo cyo kumukubita ngo akize mushiki we bimuviramo urupfu; nk’uko Barengayabo abyiyemerera.

Uretse Barengayabo wiyemera iki cyaha cyo kwica Samvura Yohani abandi uko ari 6 baragihakana.

Samvura ngo nubundi yari yarigeze kuroga Cyimpaye arongera aramurogora abantu bose bamureba. Cyimpaye warozwe afite imyaka 23 y’amavuko akaba yiga mu mashuri yisumbuye aho yiteguye kujya mu mwaka wa 6. Ubu Cyimpaye arakurikiranwa n’abaganga kimwe n’abanyamasengesho bamuri hafi.

Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu ntara y’uburengerazuba akaba n’umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, Supertendant Urbain Mwiseneza yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakajya begera Polisi ibegereye kugira ngo ibafashe.

Agace k’ikibaya cya Bugarama gakunze kuvugwamo ikibazo cy’amarozi kandi abaturage bahamya ko ari ikibazo kibakomereye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka