Rusizi: Umukecuru yahitanywe n’umugezi

Umukecuru Mukandori Costasiya yatwawe n’umugezi wa Nyagahanga ubwo yari avuye ku isoko rya Mwezi, mu murenge wa Karengera ho mu Karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/12/2012.

Uwo mugezi wamutwaye kuko wari wuzuye kubera imvura yari yaguye. Yagiye kwambuka aranyerera agwa mu mazi ahita amujyana. Umurambo we watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 21/12/2012 ku birometero 5 uvuye Nyagahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, Nsabimana Theogene, yahamije ko ayo makuru ariyo kandi ko uwo mukecuru yari asanzwe ari umuhinzi ndetse akaba yaravuye kugurisha kuri imwe mu myaka yari yejeje.

Uyu mukecuru Mukandori Costasie yari atuye mu Kagari ka Kiziguro, mu murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi. Nubwo yari afite imyaka 60, ngo yari agifite ingufu zo gukora imirimo imwe n’imwe. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bwana Musabwa Ephrem,mugire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.Nifuje ko wafasha uyu mukecuru NYIRAMBOMBERE Immaculee,umudugudu wa Rubyiro,akagari ka Cyarukara,umurenge wa Muganza mugusobanura ikibazo cye yagiranye n’ikinyabubasha umuheshaw’inkiko Kayihura Ephrem hamwe na Banki y’abaturage,agashami ka Muganza,bahimbye inyandiko mvugo ya cyamunara ku italiki ya 16/06/2009,akayitirira iyakozwe taliki ya 8/4/2009,ariko frw avuyemo ntayishyure Banki.Umukecuru yaratangangaye arega ariko ntacyo bifata. y’abaturage,agashami ka Muganza uwo munsi yiyemerera.
Uwo

Gatwa Pontien yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka