Rusizi: Kudahembwa byatumye bigararambya ku bakoresha babo

Abakozi bubaka isoko ry’abashoramari riri mu murenge wa Kamembe bakoze imyivumbagatanyo bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa. Ngo Gasana Pascal ushinzwe kubahemba amaze iminsi ababeshya ngo arabahemba ariko byagera ku munsi yababwiye akababwira ngo bazagaruke.

Aba bubatsi biganjemo abagore bavuga ko batazabona icyo bagaburira abana babo mu minsi mikuru kuko ngo aho ari ho bari bategeye amafaranga azabafasha muri iyominsi mikuru ya noheri n’ubunani.

ibyo byatumye ku mugoroba wa tariki 24/12/2012 bahaguruka bajya gufata Gasana Pascal aho bamuboneye bashaka kumukubita maze agobokwa n’inzego zumutekano aribwo bahise biyambaza inzego z’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe.

Bigaragambije basaba guhembwa amafaranga bakoreye mu mezi ane.
Bigaragambije basaba guhembwa amafaranga bakoreye mu mezi ane.

Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe, Rukazambuga Gilbert, yabajije ba rwiyemezamirimo impamvu badahemba abakozi bakoresha bavuga ko batindijwe na banki naho ubundi ngi cheque yabo irahari.

Aba bakozi bo batangaza ko barwiyemezamirimo bafite ingeso zo kwambura abaturage ibyo rero ngo nibyo bashaka kurwanya. Aba barwiyemezamirimo barasabwa kwishura amafaranga asaga miliyoni 12 babereyemo umwenda abo bubatsi.

Mu gukemura icyo kibazo umuyobozi w’umurenge wa Kamembe yijeje abo baturage ko amafaranga yabo bazayabona kuri uyu wa kane tariki 27/12/2012 nk’uko abo barwiyemezamirimo babyiyemeje.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka