Rusizi: Inzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Inzu y’umuturage wo mu murenge wa Kame mu karere ka Rusizi yaraye ihiye mu ma saa yine z’ijoro rya tariki 08/10/2012 bitewe n’umuriro waturutse mu gikoni cya motel Rubavu bituranye.

Abashinzwe guteka muri iyo motel bari baraje ibishyimbo ku ziko barigendera hanyuma umuriro uza gukongeza imifuka y’amakara yari iri muri icyo gikoni.

Umuriro umaze kuba mwinshi wafashe inzu z’abaturage imwe muri zo irashya irakongoka ku bw’amahirwe abari barimo bararokoka ariko ibyari birimo byose ntihagira ikirokoka. Uwo muriro wari mwinshi kuko icyo gikoni nta n’igiti cyasigaye gihagaze ndetse n’iyo nzu hasigaye ibikuta bike.

Ku nzu yose, ibi nibyo byabashije gusigara.
Ku nzu yose, ibi nibyo byabashije gusigara.

Aho abaturage babiboneye barahuruye bafatanya n’ingabo z’igihugu kuzimya iyo nkongi yari imaze kwadukira n’insinga z’amashanyarazi ku buryo iyo biza gutinda gato umujyi wose wari gufatwa kubera izo nsinga.

Ikindi cyababaje abaturage ni ibintu by’umusore ufite ubukwe mu cyumweru gitaha wari ucumbitse muri iyo nzu byahiriyemo byahiriyemo ntiyarokora na kimwe.

Aha niho hari igikoni cyakuruye iyo nkongi y'umuriro.
Aha niho hari igikoni cyakuruye iyo nkongi y’umuriro.

Uwo musore avuga ko ari Imana yamubaye hafi kuko ngo yakanguwe n’abaturage. Aho amariye gukanguka yabuze aho asohokera kubera umuriro mwinshi n’umwotsi wari umaze gukwira inzu yose ndetse n’ibiti birimo bigwa hasi ibindi bituragurika.

Uwo muriro waje guhosha saa munani z’ijoro bazanye kizimya mwoto. Uretse igikoni, andi mazu ya Motel Rubavu ntacyo yabaye kubera ko atari yegeranye n’icyo gikoni.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

byarababaje kubona ino nkuru mutayicisha no kuri radiyo rwanda cyangwa iyabaturage kugirango bose bayimenye kuko kwishyuza umukire biragoye cyane

john yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

ni ukuri uwo mugeni ararengana kuko ibyo byose byabaye adahari ahubwo dusenge Imana ibindi bizaboneke vuba acyure umugeni naho ubundi ndumva mutangiye kurusenya rutaranubakwa pe! Jesus iyi mico yo gusenya si myiza cyane ko abantu ntibakubakire kuri materiel ibintu ni ibishakwa nimushaka rata muzajye mwirarira mu giti nk’inyoni ariko mwikundanire n’ibindi bizaza. Murakoze cyane

mami yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

kubera uburangare bw’abakozi ba nyiri moteli,agomba kwishura nyirinzu akanamuha nimpoza marira kuko yahemukiye uyu muturage cyane dore ko ubu ntawuzi aho akitse umusaya numuryago we

yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

wa musore we uwo mukobwa ni umuteramwaku numureke n’aho ubundi wazapfa ukimurongora ndakurahiye.

yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Nyiri motel azarihe ibyo bintu byose atange n’impozamarira kubantu babuze ibyabo kuko ni uburangare bw’abakozi be.

yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka