Rusizi: Inzererezi 53 zongeye gufatirwa mu mukwabo
Inzego z’umutekano ku bufatanye n’akarere ka Rusizi bafashe abantu 53 biganjemo abajura, indaya ,inzererezi, abakoresha ibiyobyabwenge, n’abandi bose badafite imirimo bakora igaragara mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi.
Icyo gikorwa cyabaye ku mugoroba wa tariki 28/08/2012 kigamije guhashya abakora ibikorwa by’urugomo bihungabanya umutekano mu baturage muri byo hakaba higanjemo ubujura bukabije bukorwa n’insoresore ari na zo zibasiwe muri uyu mukwabo.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Rukazambuga Gilbert atangaza ko abasore bakora ubujura bari bamaze kugwira muri uwo mujyi bityo hakaba hari icyizere cy’uko abaturage bagiye gukira ibyo bisambo bidasiba kubiba.
Mu bafashwe 53 abagera kuri batandatu barekuwe naho umwe aracika. Abasigaye 46 bajyanwe mu kigo bagomba kugororerwamo kiri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ningombwa mwarakoze gufata izo nzererezi kuko bibangamiye akarere ka Rusizi ninabo batuma tuba abanyuma.