Rusizi: Inzara ngo yatumye yirengagiza amategeko yishora mu biyobyabwenge
Ubwo Uhoranyingoga Methode w’imyaka 30 wo mu murenge wa Kamembe yafatanywaga ibipfunyika 120 by’urumogi, tariki 09/05/2013, yatangaje ko kujya mu rumogi yabitewe n’inzara.
Ngo urwo rumogi yaruhawe n’Umunyekongo wamubwiye ko nyuma y’iminsi 3 azaza kurureba bakajya kurucuruza akazmuha amafaranga 5000.
Uhoranyingoga ngo ntiyari ayobewe ko gufatanywa ibiyobyabwenge ari icyaha ariko abikora kubera gushaka amaramuko akaba ari muri urwo rwego asaba imbabazi avuga ko ngo atazongera.
Mu karere ka Rusizi hakunda gufatirwa urumogi bivugwa ko ruturuka muri Congo. urubyiruko rwo mu mirenge ya Mururu, Kamembe na Gihundwe nirwo rukunze kwishora mu biyobyabwenge cyane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|