Rusizi: Inkuba yakubise abantu 18 bavuye gusenga umwe yitaba Imana

Nyiranzeyimana Chantal w’imyaka 20 yitabye Imana azize inkuba yamukubise ari kumwe n’abandi 18 ubwo bavaga gusenga ahagana saa saba z’amanwa tariki 30/09/2012 mu murenge wa Nkungu. Abandi bari kumwe bagiye kuvurirwa mu bitaro bya Mibirizi.

Nyakwigendera nawe umurambo we watwawe mu bitaro bya Mibirizi mu gihe utarashyingurwa.

Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke hashize iminsi humvikana ipfu ziturutse ku nkuba muri ibi bihe by’imvura ndetse bikangiza n’imyaka y’abaturage.

Abaturage barasabwa kujya bugama mu ngo zabo kandi bakirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa ahegereye amazi y’ibidendezi kuko rimwe na rimwe bikurura inkuba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IMANA ibafashe pe!

Salomon yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Hahirwa umuntu wese upfira muri Yesu kuko Yesu nagaruka uwomuntu azazuka ase nawe

Bigirimana claver yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

abantu b’i rusizi inkuba zarabitabiriye. abantu bize bize phisique bakwize ku kibazo kiri i rusizi ko mbona bikabije

kamali yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka