Rusizi: Ingeso y’ubujura yatumye umugore we amusiga yisubirira iwabo

Umugore w’umugabo witwa Gapasi Etienne utuye mu murenge wa Nkungu yafashe icyemezo cyo kwisubirira iwabo kubera uyu mugebo we adasiba gufatwa yibye.

Umunsi uwo mugore yafataga icyemezo cyo kwahukana, umugabo we yari yafashwe yibye imashini zo kogosha. Nyuma yahoo, uyu mugabo yajyaga avuga ko yaretse ingeso yo kwiba ngo aterwa no kutagira amikoro ahagije.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23/04/2013, Gapasi Etienne w’imyaka 25 yongeye gufatwa yibye imyenda n’inkweto by’undi musore baturanye. Nyiri ukwibwa niwe watungiye agatoki inzego z’umutenono uyu Gapasi kuko ngo atari ashoboye kumwifatira.

Gapasi Etienne afite inkweto n'umwenda yibye.
Gapasi Etienne afite inkweto n’umwenda yibye.

Uyu mugabo nubwo yashikirijwe inzego z’umutekano arasaba imbabazi kuko ngo yumva amaze kurambirwa no guhora afungwa avuga ko hashize igihe gito cyane avuye muri gereza none gusubiramo ngo bikaba biri kumubera imbogamizi ku buryo bukomeye.

Gapasi yadutangarije ko umugore we yamwivumburiyeho arigendera bitewe nuko ngo yabonaga nta bushobozi afite bwo kumutunga, gusa avuga ko ngo abonye ubushobozi bwo kumutunga ngo yajya kumugarura bakongera kubana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka