Rusizi:Impanuka z’Abashinwa zikomeje kubangamira abaturage
Abantu babiri bakomerekeye mu mpanuka z’imodoka ebyiri z’Abashinwa zagonze amavatiri mu muhanda Buhinga-Rusizi hafi y’ahitwa mu Mwaaga ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 14/11/2012.
Ahagana saa saba z’amanywa ikamyo ya Sosiyete y’Abashinwa yitwa CHINA ROAD yataye inzira ijya mu wundi mukono maze igonga ivatiri yerekezaga i Kamembe iyinyura hejuru ariko ku bw’amahirwe abari bayirimo bakomeretse gusa.
Muri icyo gicamunsi kandi indi kamyo nayo yataye umukono wayo igonga ivatiri nayo yerekezaga mu karere ka Rusizi.
Abakomeretse bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi. Abaganga bavuga ko uretse umwe urembye undi we yakomeretse byoroheje. Abakoresha uyu muhanda bo kavuga ko bagenda bitaza izi modoka kubera ko zigenda nabi.
Abaturiye uyu muhanda bemeza ko nta munsi ushira hatabaye impanuka nk’izi rimwe na rimwe zitwara ubuzima bw’abantu; nk’uko Murekatete Esperance ukora ku Kigo Nderabuzima abihamya.
Abaturiye umuhanda urimo gukorwa n’Abashinwa bifuza ko imodoka zabo nazo zakubahiriza amategeko y’umuhanda zikirinda umuvuduko kandi zikaba zajya zijyanwa muri controle technique kimwe n’izindi modoka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bashinois banka guha akazi abashoferi bazi kunyonga amakamyo. Abashinois barakora, mugabo nukuraba qualité yivyo bakora, be nubugene batanga ruswa mubabaha amasoko be no mubagenzura ibikorwa bakora.
Mvuga ivyo nzi, ivyo nabonye mu myaka iheze mubindi bihugu.