Rusizi: imodoka yagonze umwana avuye ku ishuri
Imodoka ya sosiyete Impala Expess itwara abantu yagonze umwana w’imyaka irindwi ubwo yambukaga umuhanda avuye ku ishuri mu kagali ka Kamurera mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi tariki 16/07/2012 saa sita z’amanwa.
Uyu mwana witwa Rukundo Anic wagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite puraki RAB 964U yahise yoherezwa mu bitaro bikuru bya Gihundwe kuvurwa ibikomere afite mu maso ndetse no kureba ko nta kindi kibazo yaba yagize.
Inzego za police ishinzwe umutekano mu muhanda zahageze ngo zisuzume icyateye iyo mpanuka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|