Rusizi: Imirambo ibiri yatoraguwe mu mugezi wa Rusizi

Imirambo ibiri y’abagabo bataramenyekana aho baturuka yabonetse mu mugezi wa Rusizi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki 05/09/2012 mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi.

Iyo mirambo wabonwe bwa mbere n’umurobyi w’Umunyekongo maze ikurwa mu ruzi n’abaturage saa kumi n’ebyiri. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyahitanye abo bagabo n’ubwenegihugu bwabo kuko nta cyangombwa na kimwe kibaranga babasanganye.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gashonga, Habyarimana Deogratias, yadutangarije ko bishoboka ko iyo mirambo yaba imaze nk’icyumweru itawe mu mugezi wa Rusizi kuko ubwo bageragezaga kuyigenzura, basanze yatangiye kwangirika ku buryo n’amasura yabo utabasha kuyamenya.

Nubwo nta muturage urataka ko yabuze umuntu, birakekwa ko abo bantu barohamye muri uwo mugezi bagerageza kwambuka bava cyangwa baza mu Rwanda. Umugezi wa Rusizi ugabanya u Rwanda na Congo. Iyo mirambo yashyinguwe mu Rwanda mu murenge wa Gashonga umudugudu wa Kabeza.

Si ubwa mbere mu mugezi wa Rusizi haboneka imirambo y’abantu bapfuye, bikagora no kumenya icyo bazize kuko no mu kwezi kwa Kamena 2012 hatoraguwe umurambo w’umugore.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gashonga bugira abaturage inama yo kwirinda kujya mu mazi uko biboneye, dore ko bashobora guhura n’ingorane zo kuganzwa n’umuvumba w’amazi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka