Rusizi:Imiraga ya Kaningini 150 ifite agaciro ka miliyoni 30 yatwitswe

Imitego ya kaningini 150 itemewe gukoreshwa mu burobyi bw’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu yatwitswe ku mugoroba wa tariki 17/10/2012 mu karere ka Rusizi.

Kubera ko iyo mitego ifite imyenge mito cyane ikusanya injanga n’amagi zateye ndetse n’abana bazo bigatuma amafi atiyongera mu Kivu kuko ayo magi n’abana bari byari kuzakura biba byangijwe.

Imitego ya kaningini 150 yatwitswe.
Imitego ya kaningini 150 yatwitswe.

Mu minsi ishize abarobyi bari basigaye bajya kuroba bagacyura ibiro 500 kubera ko amafi yari amaze kugabanuka mu Kivu. Nyuma yo guhagarika uburobyi ngo amafi abanze yiyongere ubu basigaye baroba hagati ya toni ebyiri n’eshatu ku munsi.

Ugereranyije n’amafaranga bifata usanga harimo igihombo kiri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu ku munsi kuko ikilo kimwe kigura amafaranga 2000; nk’uko byagarutwseho n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi, Niyonsaba Oscal.

Basabwe kureka kuyikoresha kuko yangiza amagi n'udufi dutoya.
Basabwe kureka kuyikoresha kuko yangiza amagi n’udufi dutoya.

Ugirasebuja uhagarariye abarobyi yabasabye kumva neza impanuro bahawe kuko ari izituma bazakomeza kubungabunga ibiva mu kiyaga dore ko aribyo bibatunze muri ako gace.

Abaturage bakoresha iyo mitego bagira igihombo gikomeye cyane iyo ifashwe kuko ihenda cyane bakaba bakanguriwe kudakomeza kuyikoresha.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka