Rusizi: Iminsi mikuru yabagushishe mu ikosa ryo gukora ibagiro mu rugo rwabo

Mukeshimana Pascal wo mu murenge wa Kamembe yafashwe ahagana saa cyenda z’ijoro tariki 31/12/2012 arangije kubaga inka ebyiri mu rugo iwe kandi bitemewe.

Uyu mugabo avuga ko icyabimuteye ari uko inka imwe yari yarushye itabasha kugera ku ibagiro cyakora yemera ko kuba yarabaze indi imwe ari ikosa yakoze.

Kugeza za saa tatu z’amanywa tariki 01/01/2013 inyama z’inka ebyiri za Mukeshimana zari zikiri mu rugo rwe aho yazibagiye naho Mukeshimana we ari mu maboko ya Polisi.

Mukeshimana n’umugore we bavuga ko veterineri wabo yabapimiye inyama zabo agasanga ari nzima ariko vetirineri we avuga ko uyu mugabo yakoze ikosa ryo kuba yabagiye mu rugo rwe atabivuze kuko ngo iyo aza kuvuga ko izo nka zinaniwe yari kudohorerwa.

Bimwe mu bituma amakosa nkaya agaragara ku munsi mukuru w’ubunani ngo nuko inyama ziba zikenewe cyane dore ko muri aka karere ka Rusizi uretse Abanyarwanda hari n’Abayenkongo benshi baza kuhagura inyama.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka