Rusizi: Ikamyo yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana
Umwana w’umuhungu w’imyaka 3 witwa Kamanzi Fredi itabye Imana agonzwe n’ikamyo mu murenge wa Rwibogo mu karere ka Rusizi ku gicamunsi cya tariki 10/10/2012.
Ubwo uwo mwana yajyaga kwambuka umuhanda, abandi bana bane bari kumwe bagerageje kumurwanaho bagira ngo bamukize iyo modoka ariko kubera umuvuduko yari afite ahita akubitana n’iyomodoka ako kanya ahita yitaba Imana.
Sezibera Abraham wari utwaye iyo kamyo ifite purake RAB 939J yashatse kwiruka ariko abashinzwe umutekano wo mu muhanda baramufata.
Yatangaje ko iyo mpanuka yamutunguye cyane kuko umwana yambutse umuhanda bahita basakirana kandi ngo yabonaga nta kuntu yari kugarura imodoka.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe kuba uruhukiye mu kigo nderabuzima cya Mushaka. Bamwe mu baturage batunga agatoki ababyeyi b’umwana kuko ngo bari basize bamutaye nta muntu bamusigiye kandi baturaniye umuhanda wa kaburimbo.
Ababyeyi rero barasabwa kujya begera abana babo kugira ngo badahura n’impanuka zitunguranye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|