Rusizi: Hashize iminsi hafatwa amafaranga y’amakorano

Mu karere ka Rusizi hashize iminsi hagaragara amafaranga y’amakorano akunze gufatanwa abaturage bayahanahana mu bucuruzi. Akunze gufatwa ni inoti y’ibihumbi bibiri kuko ngo ariyo yakunzwe kwiganwa cyane.

Umuyobozi wa banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ushinzwe ishami rya Rusizi, Mirindi Johnson, yemeza ko icyo kibazo gihari kuko nabo ubwabo baherutse gufata umuntu waje kuvunjisha amafranga y’amakorano ari kujijisha bahita bamushyikiriza polisi.

Abaturage barasabwa kujya bamenyekanisha amafaranga bakeka ko atari mazima atarabagiraho ingaruka mbi cyane ko amafaranga y’amiganano y’ubu akoze mu buryo umuntu uwe ari we wese atapfa kuyamenya.

Abayakora nabo ngo bamenye ko nibafatwa bazahanwa by’intangarugero kandi baragirwa inama yo kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka