Rusizi: Hafatiwe umukozi wo mu rugo wari wibye umwana w’imyaka ibiri i Kigali

Uwingabire Donatha w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Nyanza yafatiwe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 08/06/2013 yibye umwana muto w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo i Kigali.

Uyu mukobwa avuga ko yashutswe n’umugore baturanye witwa Emeritha kuko ngo yavuganye na nyirabuja w’uyu mukozi amubwira ko ngo yavuze ko atazamuhemba amafaranga yari amurimo agera ku bihumbi 50, n’uko niko kumugira inama zo gucikana umwana we.

Uyu mukozi avuga ko ngo yari guhamagara nyina w’umwana akabanza kumuhemba kugirango amusubize umwana we.

Gusa nanone ntawamenya aho uyu mukozi yari ajyanye uyu mwana kuko yafatiwe mu karere ka Rusizi kandi iwabo ari i Nyanza, ubwo abaturage babwiraga inzego z’umutekano ko hari umukobwa ucumbitse mu baturage kandi ufite umwana utari uwe dore ko byagaragaraga ko atarabyara, Polisi yahise itabara vuba n’abwangu maze bafata uwo mwana saa tatu n’igice.

Nyuma y’umunsi umwe umwana aburanye n’ababyeyi be, inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rusizi zahise zishakisha ababyeyi w’uyu mwana batuye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kacyiru bahita baza kureba umwana wabo kuwa 09/06/2013.

Nibakuze Marie Claire ashyikirizwa umwana we.
Nibakuze Marie Claire ashyikirizwa umwana we.

Nibakuze Marie Claire umwe mu babyeyi b’uyu mwana w’imyaka 2 n’amezi atandatu atangaza ko uyu mukozi yari asanzwe ari umwana mwiza gusa nawe avuga ko ngo ashobora kuba yarashyutswe n’abaturanyibe.

Avuga ko ngo bari bamaranye imyaka ibiri bari kumwe cyakora ariko nawe yemera ko ngo yari amurimo amafaranga ibihumbi mirongo 40 ariko ngo aza kumuha ibihumbi 20 amusezeranya ko azamuha ayandi mu bihe bya vuba.

Ubwo uyu mugore yavaga ku kazi saa mbiri n’igice z’ijoro yasanze urugi rwegetseho ariko rudakinze arebye mu gikoni asanga umukozi atigeze acyana ngo ateke, yikubise mu cyumba asanga umwana n’imyenda byagiye niko kubaza abaturanyi be ariko ngo bamubonye baraseka ahita ajya ku mukuru w’umudugudu.

Umukozi we ngo yari yagiye saa tatu za mu gitondo. Mu gihe bari batangiye gushakisha uwo mukozi, inzego za Polisi zahize zihamagara ababyeyi b’uyu mwana bahita baza kumutora.

Ababyeyi b’uyu mwana bakigera mu karere ka Rusizi inzego za Polisi zababajije ibyangombwa byemeza ko umwana ari uwabo bahita babyerekana ariko guhita babashikiriza umwana wabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ariko abakoresha nabo bajye bahemba abo bakoresha!naho ubundi bazajya bahura nibibazo.gusa uriya mukobwa nawe yabaze nabi kuko kwiba umwana sicyo gisubizo

Jeannine yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

nonese ababyeyi bazaba abahemu, hanyuma bibazwe abana?

justin yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Umuyaya aravuga 50.000 frw ... Nyirabuja ati ni 40.000 frw ,ko hari hasigaye 20.000 frw ...!!! Question Mark ???
Ikigaragara cyo nuko uriya muyaya abeshya cyane ... ntawamugiriye inama ,ahubwo buriya yari agiye kumuturaho igitambo Congo !!! Abashoramari bige ku mushinga wa za Creche ziciriritse buri wese yibonamo kandi zinyuze bose !!! THX !!

Nostradamus yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

ngo baramushutse ngo yibe umwana?yabyaye uwe se akumva uburyo igise kiryana ko atakongera gukina ku mwana,none se uwo mwana niwe wari kumwishyura?kuki atabanje kubaza nyirabuja se frs ye?arinjye ntiyamva mu nzara nukuntu inda iryana

rubyogo yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

uwomukobwa ateganyirijwe iki?

mukanyandwi aminha yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka