Rusizi: Hafashwe imodoka itwaye magendu

Polisi ishinzwe kurwanya magendu yafashe amakarito 30 ya divayi itukura (red wine) ya magendu yari atwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado saa 05h30 tariki 26/12/2012 iyavanye ku mupaka wa Rusizi ya mbere iyajyanye i Kigali.

Amakarito 30 ya divayi itukura yafashwe afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshatu akaba agomba gutezwa cyamunara mu gihe nyiri ukuyafatanwa atayagomboye ayasorera ndetse akanacibwa amande.

Gusa akenshi usanga ibyafatiriwe bitagomborwa kuko amande usanga aruta agaciro k’ibyafashwe.

Iyo magendu yafatiwe mu murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke. Karinganire Adeodatus wafatanywe ayo makarito avuga ko yari ayajyanye i Kigali ayakuye ku Rusizi ya mbere aho yari yayazaniwe n’Umunyekongo.

Ndatsikira Evode ukuriye Rwanda Revenue Authority mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uretse guhombya igihugu magendu inahombya nyiri ukuyikora mu gihe afashwe bityo akangurira abokamwe n’iyi ngeso kuyicikaho.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ryerekeranye n’imicungire ya za gasutamo riteganya ifatirwa rya burundu ry’ibyafashwe kimwe n’imodoka mu gihe umushoferi w’imodoka we acibwa amande 5000 by’amadolari ya Amerika.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka