Rusizi: Bafunzwe bazira kwihanira

Abantu bari bibwe ikaziye ya Primus bafunganywe n’ababibye kubera ko babafashe bakabihanira kandi bitemewe n’amategeko.

Umusore witwa Uzabakiriho Samuel wo mu kagari ka Burunga umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yafatanywe na mugenzi we bibye igaziye ya Primus ku mugoroba wa tariki 24/07/2012.

Ibi babikoze ubwo bajyaga kurangura bafite amafaranga yo kugura igaziye imwe, hanyuma bakajijisha bagatwara ebyeri. Banyiri kwibwa babirabutswe barabakurikira maze si ukubakubita babigirizaho nkana.

Inzego z’umutekano zihageze zigoboka abo basore bari bameze nk’abari mu menyo ya rubamba, dore ko inkoni n’imigeri byari bibari ku mugongo, bakaba bari banakomerekejwe.

Bihaniye babigirizaho nkana.
Bihaniye babigirizaho nkana.

Abajura n’abacuruzi bihaniye bahise bashyikirizwa Police ngo buri wese asobanure uruhare rwe, hanyuma uhamwa n’icyaha abihanirwe hakurikijwe amategeko.

Aba Bacuruzi batangaje ko batari bayobewe ko kwihanira ari ikosa, gusa ngo babitewe n’umujinya, ariwo watumye bihanira bikaba bibaviriye mo akaga karimo n’igifungo aho bafunganywe n’abari babibye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka