Rusizi: Bafungiwe amazu bakodesha kubera amakimbirane yo mu miryango

Umukecuru witwa Nyiramuzungu Talaka yafunze amazu akodeshwa n’abantu batandukanye mu mujyi wa Rusizi kubera ko atabona ku mafaranga ava mu bukode bw’ayo mazu kandi nawe ari mu bo ayo mazu yarazwe.

Abakodesha ayo mazu bavuga ko basanzwe bishyura mu ntoki biza gukurura amakimbirane hagati yabo ayo mazu yasigiwe dore ko ngo bayarazwe n’umubyeyi wabo ari benshi.

Amakimbirane akimara kuvuka bagiye mu nkiko hafatwa umwanzuro ko hagomba kubaho umwe ugomba guhagararira abandi ariko akongerwaho abandi bavandimwe be babiri kugira ngo aribo bazajya bafata ibyemezo kuri ayo mazu.

Hemejwe ko amafaranga y’ubukode atazongera gutangwa mu ntoki ko ahubwo azajya ashyirwa kuri konti hanyuma mu kuyabikuza abo bose bakabyumvikanaho.

Umukecuru yafunze amazu ayicara iruhande.
Umukecuru yafunze amazu ayicara iruhande.

Ibyo ngo byavuye kuri Nyiramuzungu aho avuga ko ngo atabona amafaranga nyamara bene se bagerageje kumusobanurira ariko umukecuru ntabyo ashaka kumva; akaba ari muri urwo rwego mu gitondo cya tariki 12/02/2013 abakodesha ayo mazu batunguwe nuko bafungiwe aho bakorera kandi nta mwenda w’ubukode barimo.

Nyirakazungu ntiyumva ababacuruzi bavuga ko bari guhomba kandi nta kosa bafite ndetse ubwo inzego z’ubuyobozi zahageraga umukecuru yababwiye ko ahava ari uko ngo bamwishe.

Ibibazo nk’ibi bishingiye ku mitungo ihuriweho n’abantu benshi bikunze kugaragara cyane mu karere ka Rusizi, aba bacuruzi basabwe kuba bihanganye kugira ngo ubuyobozi burebe icyakorwa kuri icyo kibazo ngo kitumvikana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka