Rusizi: Ari mu maboko ya Polisi azira kwihanira

Kayinamura Saidi yatawe muri yombi nyuma yo gukubita uwo basangiraga inzoga y’urwagwa akamuhindura intere, amuziza ko yashakaga kumuteretera umugore, ubwo basangiraga ku wa Kane tariki 04/10/2012.

Kayinamura w’imyaka 28, ashinja mugenzi we gushaka kumuteretera umugore kugira ngo baryamane, ndetse akanabikora bari kumwe mu kabari, bigatuma agira umujinya akamukubita kuko yabonye atakwihanganira ko undi mugabo amuca inyuma, nk’uko yabyitangarije.

Kayinamura uzira kuba yarakubise mugenzi we basangiraga mu kabari kandi bitemewe kwihanira.
Kayinamura uzira kuba yarakubise mugenzi we basangiraga mu kabari kandi bitemewe kwihanira.

Mu murenge wa Kamembe aro naho Kayinasmura akomoka, ibyaha byo kwihanira bikunze kugusha abasore mu mutego bagafunwa, akenshi bikunze gukururwa n’urugomo ruturutse ku nzoga baba basinze mu tubari.

Gusa Kayinamura abisabira imbabazi avuga ko atari asanzwe arwana, ngo byaramubabage kubona bashaka kujyana umugore we mumaso ye.

Nta gihe ubuyobozi bushinzwe umutekano butabuza abaturage kwihanira ariko bamwe na bamwe ntibacika kuri iyongeso.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ari jye nakuvunagura ugacika ku nzoga cyangwa gutereta abagore b"abandi

Mahoro yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Rwose kigali today turabemera cyane ni mukomereze aho

ugedeon uwayo yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka