Rusizi: Afunzwe ashinjwa gushaka kurwanya inzego z’umutekano

Umusore witwa Iyakaremye Théogène wo mu kagari ka Kamashangi umurenge wa Kamembe ari mu maboko ya polisi azira kurwanya inzego z’umutekano ubwo abasirikare bamubuzaga guhohotera bagenzi be bakorana mu isoko.

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 23/07/2012 ahagana saa kumi z’umugoroba, Iyakaremye yateje umutekano muke mu isoko akubita bagenzi be akazi kahagaze maze abasirikare bagize ngo bamubuze inzo mvururu atangira kubarwanya ashaka kubafata mu majosi.

Iyakaremye Theogene.
Iyakaremye Theogene.

Muri ako kanya inzego z’umutekano zahuruye ari benshi , uwo musore Iyakaremye Théogène abakubise amaso arirukanka nuko abaturage bamwiruka inyuma kugeza aho bamufatiye.

Ubu Iyakaremye ari mumaboko ya polisi kugira ngo basuzume icyaba kimutera kubuza abantu umutekano. Bagenzi be kimwe n’abandi baturage bavuga ko intandaro yabyo ari ibiyobyabwenge abasore nkabo baba banyoye hanyuma bikabaviramo gukora amakosa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka