Rusizi: Abavuga ubuhanuzi burimo iterabwoba bagiye guhagurukirwa
Abatera ubwoba abaturage bakoresheje ibyo bita ubuhanuzi bimaze iminsi myinshi bigaragara mu karere Rusizi barasabwa kubicikaho kuko ngo hari n’ababurira abandi ngo bagiye gupfa bigatuma biheba.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar , yagiranaga inama n’abanyamadini bose bo muri aka karere tariki 24/06/2013 yabasabye kuyobora abayoboke babo neza kuko ngo kuba bajya mu mihanda bagatera abaturage ubwoba bihungabanya umutekano.
Aha kandi yashishikarije aba banyamadini kujya basaba abo bahanuzi guhanura ibintu byiza bitarimo iteramboba kuko aribyo byubaka igihugu.
Bamwe muri aba bapasitori barimo barimo Lazari Byamungu batangaza ko muri iki gihe hari abakirisitu bameze nk’inzuki zataye umuzinga wazo. Aha ashaka kugaragaza ko abo bayoboke biyita abahanuzi abenshi baba barataye amatorero yabo bakajya gushaka imibereho hanze y’itorero batetse umutwe.
Abapasiteri batangaje ko bagiye kubakurikirana ariko kandi basaba ubuyobozi bw’inzego z’umutekano kubafasha guhashya abo bahanuzi.
Ibindi aba banyamadini basabwe ni ugucika ku masengesho y’ijoro atemewe kimwe n’abasengera mu byumba bitazwi biherereye kuko ngo bibangamira umutekano w’abaturage.
Umuyobozi w’akarere yabwiye abanyamadini kujya basaba uburenganzira bwo gusenga ninjoro bagasubizwa n’ubuyobozi mbere yo kubikora kimwe n’abihugika bakajya mu byumba bitemewe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Yobu 6:25. Mwese Mugire Amahoro Ava Mu Ijuru Amen
niba ari ubuhanuzi buturuka ku mana ntawabuhagarika
ubuhanuzi njyewe ndabwemera kuko bwabayeho na kera.nonese kuki bibiliya ibyemera ese wowe ntiwemera bible? ibyo kayamagana atavuze kandi bitasohoye niibihe? mwese mbifurije kugira amahoro y’imana.
"Aha kandi yashishikarije aba banyamadini kujya basaba abo bahanuzi guhanura ibintu byiza bitarimo iteramboba kuko aribyo byubaka igihugu"... ahahaha... "guhanura ibintu byiza"? Baretse se ahubwo kubeshya rubanda bavuga ko bazi ibya hejo hazaza ko nta n’umuntu n’umwe kw’isi ufite ubushobozi bwo kumenya n’ibiza kumubaho mu minota iyi minota itanu! N’uwaba yemera ko ubuhanuzi bubaho ntiyasaba ko bamuhanurira ibyiza kandi bavuga ko bahanura ibyo babonye!
Il faut pas profiter de la fragilité des gens pour guhanura iterabwoba ese kuva kera abo bahanuzi bari hehe ?
Nuko nuko nzego zumutekano turabashyigikiye muruko kuba maso ibyamasengesho, amadini, ubukristu aho byatugeze turahazi ngo ribara uwariraye
.