Rusizi: Abarundi n’Abanyarwanda bahanganye n’ikibazo cy’umutekano

Itsinda ry’Abarundi ririmo abayobozi b’inzego z’umutekano n’ab’amakomine baje kuganira n’abayobozi b’akarere ka Rusizi ku birebana n’igikorwa cyatuma ibihugu byombi bisenyera umugozi umwe cyane cyane mu birebana n’umutekano.

Batangiza ibi biganiro mu murenge wa Bugarama kuwa 21/06/2013, buri ruhande rwagaragaje ibibangamiye umutekano kuri buri gihugu aho ku ruhande rw’u Rwanda bagaragarije Abarundi ko hari Abarundi bafatwa baje kwangiza pariki ya Nyungwe abazana ibiyobyabwenge n’ibindi.

Naho ku ruhande rw’Abarundi bagaragaje ikibazo cy’abagore n’abakobwa bajya gukora ubushoreke mu Burundi bigatuma ingo z’Abarundi zisenyuka ndetse nabo bakaba bavuze ko hari ikibira cyabo cyangizwa n’Abanyarwanda.

Kuri ibi bibazo byaganiriwe, ukuriye polisi muri komine ya Cyibitoki, Jerome Ntibibogora, yavuze ko ngo babajwe n’Abarundi bafungiwe mu Rwanda iminsi itari mike nyamara ngo ntibasobanukirwe ibyo gufungwa kwabo.

Abayobozi ku mpande zombi bafashe ingamba ku mutekano.
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ingamba ku mutekano.

Kuri iki kibazo Abarundi basobanuriwe ko umuntu afatiwe mu cyaha ari umunyamahanga afungirwa aho yagikoreye kandi akahakorera n’igihano ari nayo mpamvu batinda mu Rwanda keretse ngo habayeho ubwumvikane ku rwego rwisumbuye hagati y’ibihugu byombi abakoze ibyaha bakajya barangiriza ibihano mu bihugu by’iwabo.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abaturage ko mpande zombi batura mu bihugu bitari ibyabo kandi batabifitiye uburengazira. Ku mpande zombi humvikanywe ko ababikoze bitanyuze mu mategeko bazagarurwa mu gihugu cyabo kuko ngo bihungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko usibye ibyaha bito bito bikigenda bigaragara naho ubundi umubana w’abarundi n’Abanyarwanda uhagaze neza dore ko akarere ka Rusizi gasazwe gahahirana n’andi makomine yo mu Burundi bihanana imbibe.

Ku birebana n’umutekano hanzuwe ko hagiye kubaho gahunda yo guhanahana amakuru umunsi ku wundi kugirango hatazagira ubaca mu rihumye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka