Rusizi: Abanyekongo 9 bari mu maboko ya polisi

Abanyekongo icyenda bo mu mujyi wa Bukavu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi kuva tariki 03/09/2012 bazira gukoresha inzira zitemewe n’amategeko basubira iwabo ubwo bari bavuye mu Rwanda.

Izo nzira za magendu zo kunyura mu mazi y’ikiyaga cya Kivu akenshi bazikoresha igihe baba badafite ibyangombwa byuzuye bibacisha ku mupaka.

Nubwo benshi muri bo nta byangombwa bafite, abo Banyekongo bo bavuga ko bakoresheje izo nzira kubera ko ari iza hafi nyamara iyo umuntu areba usanga arizo za kure kandi zigoranye.

Bimwe mu byo bari bafite ni ibiribwa byiganjemo ifu, imigati n’ibindi byo kurya bari bahahiye mu Rwanda dore ko ariho bakura amafunguro yabo ya buri munsi.

Barazira kunyura inziri za magendu.
Barazira kunyura inziri za magendu.

Mu kiganiro na bo batangaje ko batazongera kunyura inzira z’ubusamo zitemewe kuko ngo basanga zirimo ingaruka nyinshi. Muri bo harimo ab’igitsina gabo bane n’ab’igitsina gore batanu.

Inzego zibishizwe ziracyagenzura neza impamvu zituma banyura inzira zitemewe kandi izemewe zihari.

Ngo nibasanga nta kibyihishe inyuma bararekurwa ariko bihanangirijwe kutazongera gukoresha izo nzira kandi banasabwe kuzashikiriza bagenzi babo ubwo butumwa mu gihe bazaba bafunguwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka