Rusizi: Abantu 19 bafatiwe mu mukwabo batagira ibyangombwa

Mu bantu 23 bafatiwe mu mukwabo wabaye mu mujyi wa Rusizi tariki 25/12/2012 harimo 19 badafite ibyangombwa. Harimo n’abagore 4 bafatanywe urumogi aho bari bararuhinze mu mirima yabo.

Abafashwe bavuga ko bamwe nta byangombwa bigeze batunga abandi bakavuga ko byatakaye. Muri uku kwezi kwa 12 hamaze kuba imikwabo ine kandi abayifatirwamo akenshi usanga atari abo muri aka karere ka Rusizi. Abenshi usanga ari abasore bakunze guhungabanya umutekano cyane cyane bakora ibikorwa by’ubujura.

Bafashwe bavuga ko bataye ibyangombwa byabo.
Bafashwe bavuga ko bataye ibyangombwa byabo.

Abagore bavuga ko bakunze kwibasirwa n’izi nsoresore cyane cyane mu masaha ya nimugoroba batahutse aho babategera mu nzira bakabambura amafaranga.

Ni muri urwo rwego muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani inzego z’umutekano zakajije umurego wo kuba hafi y’abaturage kugira ngo hatazagira abahura n’ibibazo.

Abaturage bari bari aho izo nsoresore zafatiwe batangaza ko abantu batagira ibyangobwa kandi ari bakuru bagomba gukurikiranywa bikamenyekana koko niba hari ibyo bigeze batunga basanga ntabyo bafite bakabizira kuko bashobora kubangamira igihugu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka