Rusizi: Abanga gukora amarondo bihanangirijwe

Abagabo 10 bo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi banze kurara irondo mu ijoro rishyira tariki 18/05/2013 bituma inzego z’umutekano zibihanangiriza kuko ngo bimaze kuba akamenyero.

Uwitwa Jean Pierre Nzaramba atangaza ko bari bari kuri gahunda yo gukora irondo ariko ngo ntibarikoze kuberako bari biteguye gutanga amafaranga asimbura irondo kugirango azahembwe Inkeragutabara , gusa hibazwa niba Inkeragutabara zihabwa amafaranga arizo zashingwa umutekano w’Abanyarwanda bose.

Kubera kudakora amarondo muri uyu murenge wa Nkungu hashize iminsi harateye ubujura bw’inka aho abajura binjira mu biraro bagatwara inka z’abaturage.

Usibye ubujura bw’inka aba bagabo bakanguriwe kwita ku marondo kuko baramutse basinziriye bakareka amarondo havamo n’ibibazo by’abacengezi.

Gusa aba bagabo bose basabye imbabazi bavuga ko batazongera kudohoka ku irondo kuko umutekano ariwo shingiro rya byose.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka