Rulindo: Abaturage barasabwa kwimuka ahantu hose hashobora gutwara ubuzima bwabo

Mu rwego rwo gukumira ibiza biterwa n’imvura yabaye nyinshi ho byahitanye ubuzima bw’abantu, amatungo bikangiza n’imitungo myinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo burasaba abaturage bako ko bakwimuka bagatura ku midugudu.

Mu nama idasanzwe iherutse gukorwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, yahuje abayobozi ku nzego zose muri aka karere, abayobozi b’imirenge bagaragaje ko hari bamwe mu baturage b’aka karere, usanga kubimura bitoroshye kuko baba banga kuva ku cyo bo bita akavumu ka basekuruza.

Bagaragaje kandi ko mu bantu bagera ku icumi baherutse kubura ubuzima bwabo butwawe n’inkangu, harimo n’uwapfuye wari waranze kuzamuka ngo aturane n’abandi ku mudugudu.

Gusa ngo hakunze no kuboneka ikibazo mu bijyanye n’ingurane ku bibanza byo ku midugudu aho usanga umuntu yanga kuguranira mugenzi we kubera impanvu nyinshi zitandukanye.

Abaturage barashishikarizwa gutura ku midugudu kuko bibarinda ibiza bikanaborohera kugezwaho ibikorwa remezo.
Abaturage barashishikarizwa gutura ku midugudu kuko bibarinda ibiza bikanaborohera kugezwaho ibikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’akarere busanga bikwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi muri iki gihe cy’imvura kuko harimo kugenda haboneka ibimenyetso bigaragaza ko n’ubundi imvura ishobora gokomeza guteza impanuka kuri bamwe mu batuye aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yabwiye abo bayobozi ko kwigisha umuturage ari uguhozaho cyane cyane iyo umwereka ibimufitiye inyungu.

Yabasabye kureba neza ahantu hose hashobora guteza ibibazo,bityo abaturage bahatuye bakaba basobanurirwa ingaruka n’ubwo bazibonye, bityo bakimurwa bagatuzwa ahakwiye guturwa.

Yagize ati “mwegere abaturage mubasobanurire inyungu kuri bo kandi hari n’aho ibiza bishobora guhitana ubuzima utahakekaga, birasaba ubufatanye hagati yanyu n’abaturage bakerekena aho babona ko hateza ibibazo, mukaherekana, bakanahimurwa.”

Kuri ubu akarere ka Rulindo kari ku kigero cya 63% muri gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka