Ruhango: yatawe muri yombi ekekwaho kurasa umumotari

Nkurunziza Pierre w’imyaka 35 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 07/07/2012 akekwaho kuba ari we warashe umumotari warasiwe mu karere ka Ruhango itariki 30/05/2012.

Uyu mugabo wafatiwe mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Kababaya umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero akekwaho kuba ariwe warashe umumotari witwa Iryivuze Damien w’imyaka 26 utuye mu kagari ka Tambwe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.

Bivugwa ko uwarashe Iryivuze, yari afite umugambi wo gutwara moto ye ariko ntibyamuhiriye kuko abaturage bahise batabara bahuruza inzego z’umutekano.

Iki gikorwa ubwo cyabaga uwagikoze ntiyigeza amenyekana ariko inzego z’umutekano zakomeje gukurikira uyu mugizi wa nabi ngo akurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Nyuma yo kuraswa kwa Iryivuze, ubuzima bwe bwakurikiraniwe mu bitaro bya CHUK kandi yarakize.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka