Ruhango: Yatawe muri yombi agurisha inka yari yibye
Ntirugiribambe Jean Damascene w’imyaka 38 yatawe muri yombi tariki 29/07/2012 n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyabinyenga, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, akekwaho kwiba inka yari ashoreye ayishakira umuguzi.
Mu gitondo cy’iriya tariki Nirugibambe yabwiye uwitwa Habineza Jean Marie ko afite imari amwemerera kumushakira umuguzi bamara kumugurisha akamuha amafaranga 3000.
Mu gihe barimo gushakisha ugura iyi nka, baje gutahurwa n’ushinzwe urwego rwa community policing Nsengiyumva Dan ahita abimenyesha umukuru w’umudugudu wa Nyabinyenga Bayavuge Ramadan batangira gushaka uburyo babata muri yombi.
Nyuma baje kumenya ko iyi nka igiye kugurishwa uwitwa Mugwera ugura inka akazibagira mu byaro.
Aba bayobozi bafatanyije n’abaturage bahise bashaka uko bafata uyu mujura hamwe n’uwamufashaga kuyigurisha. Babanje guta muri yombi Habineza wafashaga Ntirugiribambe ku gurisha iyo nka nawe abereka Ntirugiribambe ariko bashatse kumufata ariruka.
Bamwirutseho baza kumufata arabarwanya afata ibuye arikubita umukuru w’umudugudu wa Nyabinyenga aramukomeretsa cyane.
Ntirugiribambe na Habineza bahise bashyikirizwa polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango. Ntirugiribambe ukekwaho kwiba iyi nka, we ahakana yivuye inyuma avuga ko bamubeshyera ko atazi iby’iyibwa ry’iyi nka.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyabinyenga bavuga ko iyi nka ishobora kuba yibwe mu gace k’Amayaga kuko bamaze iminsi babona inka zibagirwa mu gace batuyemo batazi aho zituruka.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|