Ruhango: Yari agiye gutema abavandimwe be, ababuze atemagura imbabura zisaga 20
Uzaribara Bosco w’imyaka 62, umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yagiye gutema abavandimwe be ababuze atematema imbabura n’amategura bigera kuri 20.
Uzaribara yakoze aya mahano tariki 26/11/2012, ubwo yafashe icyemezo cyo kwica mwishwa we Nkesha Gregory w’imyaka 21, n’umwana we Habarurema Simon kubera ikibazo cy’ubutaka.
Uyu musaza yagiye kwica aba bavandimwe be asanga bikingiranye mu nzu, abuze uko abigenza atemagura inkono n’imbabura 20.
Inzego z’umutekano muri uyu murenge zahise zimuta muri yombi, kugeza ubu akaba abarizwa mu bushinjacyaha bwa Nyanza.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Habimana Sosthene, avuga ko ikibazo cy’uyu muryango cyari kimaze igihe, ariko ahanini ngo bigaterwa n’ubusinzi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|