Ruhango: Yakubiswe n’abana be bimuviramo uruptu

Nzabamwita Jean w’imyaka 50 wari utuye mu mudugudu wa Gikoma akagari ka Gako, umurenge wa Ntongwe, yitabye Imana tariki 29/09/2012, aguye mu bitaro bya Nyanza aho yari yagiye kwivuza inkoni yakubiswe n’abana be.

Nzabamwita yakubiswe mu ijoro ryo kuwa 26/09/2012 n’umukobwa we Uwimana Gaudence abifashijwemo na musaza we Gatete Manasse.

Uyu mukobwa yari asanzwe afitanye amakimbirane na se ashingiye ku mitungo, muri iri joro nibwo baje gushwana hanyuma musaza w’uyu mukobwa amuzanira umwase.

Musaza we amaze kuwumuha yahise awukubita se mu mutwe, se atangira gusamba nyuma ajyanwa mu bitaro bya Nyanza aba ariho agwa; nk’uko bitangazwa na Niyotwagira Jean d’Arc ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntongwe.

Ubwo aya makuru yamenyekanaga, inzego z’umutekano zahise zita muri yombi uyu mukobwa afungirwa kuri polisi ya Kebero mu murenge wa Ntongwe. Naho musaza we yahise aburirwa irengero.

Kugeza ubu akarere ka Ruhango, gakomeje kwigaragaza mu turere twa mbere tugaragaramo ihohoterwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka