Ruhango: yaguye mu rusengero barimo kumusengera banze kumujyana kwa muganga

Tuyisingize Ariette w’imyaka 15 yaguye mu rusengero rushya rwitwa “Rednmieed” abandi bita “Orebu” arimo gusengerwa n’umupasiteri witwa Mukamurenzi Francoise ukomoka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwana n’abavandimwe be batatu harimo na se, baketsweho kuba bararozwe hanyuma umuntu ababwira ko hari umupasiteri waje mu Ruhango usengera abantu bagakira ako kanya.

Aba bose uko ari bane bahise bajyanwa muri uru rusengero ruri mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango hatangira umurimo wo kubasengera hanyuma Tuyisingize ubuzima buranga yitaba Imana tariki 26/07/2012.

Uyu mu pasiteri yasabye abavandimwe ba nyakwigendera guceceka bakaryumaho ntihagire umenya ibibaye, gusa si ko byagenze amakuru yahise amenyekana hanyuma uyu mupasiteri ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano akaba afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu Ruhango.

Bamwe mu baturage bazi pasiteri Mukamurenzi bavuga ko yari asanzwe asengera abantu bagakira batiriwe bagera kwa muganga.

Hashize igihe gito hafashwe abakirisitu 16 bo mu itorero ry’Abagorozi batajya bavuza abantu babo ngo kuko bizera ko umuganga wa mbere ari Yesu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubujiji gusa!!! Uwo mwana koko yazize iki?ngo uwo mu pasiteri ntaruhare?ubundi indwara baba bari supposer gusengera ni izananiranye kwa muganga kuko abaganga ni Imana ibaha ubumenyi n’ubushobozi byo kuvura!iyo byanze kwa muganga rero nibwo bajya kwiyambaza ububasha burenze ubwa muganga!!!Naho rwose uyu mwana arambabaje!Imana imuhe iruhuko ridashira!yari akiri muto disi!

Blair yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

ABANTU BAKWIYE KUVA MUBUJIJI NKUBU AMADINI NKAYA RETA IKAYAFUNGA GUSENGA NTIBIBUZA UMUNTU KWIVUZA KUKO NABAGANGA BAKORESHWA NIMANA

DENIS yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

ibi nabyo birababaje .ariko rero ndumava uyu mupasiteri yaharenganiye kuko niba bamuzanye ngo amusengere ntago yari kwanga kandi aricyo cyamuzanye .kandi icyaramutse kugenda ntawagihagarika,ahubwo ababyeyi buyu mwana nibo babigizemo uburangare.tuyisingize imana imuhe iruhuko ridashira .

Eugene yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka