Ruhango: Yafatanywe udupfunyika 22 tw’urumogi
Ndayambaje Benoit w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya polisi azira gucuruza urumogi muri sentire ya Buhanda mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.
Uyu musore yatawe muri yombi mu gihe cya mu gitondo tariki 26/12/2012 afite udupfunyika 22 tw’urumojyi, ashinjwa kurucuruza muri aka gace.
Ibi bibaye hashize igihe gito inzego z’umutekano zihanangirije, abantu bakoresha bakananywa ibiyobyabwenge kubyitondera muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Hari hashize igihe mu karere ka Ruhango hatumvikana inkuru z’urumogi, bitewe n’imbaraga inzego z’umutekano zikorera muri aka karere zari zabishyizemo.
Mu minsi yashize, inzego z’umutekano zari zahagurukiye ikibazo cy’inzoga z’inkorano aho zagiye zikora imikwabo mu tugari dutandukanye hakamenwa ibiyoga by’ibikwangari bashinja kwangiza ubuzima bw’abaturage no huhungabanya umutekano.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|