Ruhango: Yafatanywe udupfunyika 22 tw’urumogi

Ndayambaje Benoit w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya polisi azira gucuruza urumogi muri sentire ya Buhanda mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.

Uyu musore yatawe muri yombi mu gihe cya mu gitondo tariki 26/12/2012 afite udupfunyika 22 tw’urumojyi, ashinjwa kurucuruza muri aka gace.

Ibi bibaye hashize igihe gito inzego z’umutekano zihanangirije, abantu bakoresha bakananywa ibiyobyabwenge kubyitondera muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Hari hashize igihe mu karere ka Ruhango hatumvikana inkuru z’urumogi, bitewe n’imbaraga inzego z’umutekano zikorera muri aka karere zari zabishyizemo.

Mu minsi yashize, inzego z’umutekano zari zahagurukiye ikibazo cy’inzoga z’inkorano aho zagiye zikora imikwabo mu tugari dutandukanye hakamenwa ibiyoga by’ibikwangari bashinja kwangiza ubuzima bw’abaturage no huhungabanya umutekano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka