Ruhango: Yafatanywe impushya 3 zo gutwara ibinyabiziga harimo n’uruhimbano

Abizeye Oscar w’imyaka 35 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permit de conduire) mpimbano.

Oscar ukomoka mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yatawe muri yombi tariki 08/08/2012 n’inzego z’umutekano muri hotel yitwa Urumuli iri mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango.

Ubwo inzego z’umutekano zamutaga muri yombi zamusanganye permit eshatu imwe itemewe n’amategeko bivugwa ko ari mpimbano; nk’uko bitangazwa na Nahayo Jean Marie, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana.

Oscar yatawe muri yombi nyuma yo kugirirwa amakenga n’abanyiri iyi hotel ngo kuko uyu musore yaje agakodesha icyumba kimwe muri iyi hotel, nyuma aragenda azana abandi basore babiri bararana muri icyi cyumba.

Banyiri iyi hotel baketse ko Oscar n’abo bari kumwe bashobora kuba bari mu bikorwa bitari byiza nibwo bitabazaga inzego z’umutekano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

to u bro muvara eric ni byiza ko wajya ubanza ugashaka inkuru yose icukumbuye mbere y’uko uyitangaza nk’urugero iyi nkuru yawe uwasoma title yashaka kuyisoma ariko ntakirimo mubyukuri!!! introduction sans developpement du sujet maisavec une bonne intituration

kunenga yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Dear friend, ni akanama nabagiraga imyandikiri y’inkuru yanyu rwose mushyiremo agatege mushiremo ka professionalism. Aha ndavuga fond et forme kuko bigenda bigaragara no mu zindi nkuru zitari nke. Mumbabarire nzi ko kenshi inama nk’iyi hari igihe itakirwa neza ariko ni ngombwa ko tubagira inama kuko tubakunda.

Rwivanga yanditse ku itariki ya: 12-08-2012  →  Musubize

ibyo bintu mwanditse murabona haraho bihuriye? mwatangiye muvuga kubyumuntu ukuriye imirima yicyayi hanyuma muzanamo ibyumuntu utunze permi itemewe namategeko. ibyo nibiki?

yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka