Ruhango: Urupfu rwa Murindahabi rushobora kuba rwaratewe n’inkoni yakubiswe

Biracyekwa ko Murindahabi Caliopie w’imyaka 49 wari utuye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Ruhango, yishwe n’inkoni yakubiswe na Dusabeyezu Bonaventure tariki 09/10/2012 ubwo babagaga ingurube.

Murindahabi yapfuye tariki 16/10/2012. Ubwo abana be na nyina bageraga mu rugo mu gihe cya saa kumi n’imwe z’umugoroba, basanze yashizemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Jean Paul Nsanzimana, avuga ko bitoroshye kumenya koko niba uyu mugabo yaba yazize inkoni yakubishwe.

Yagize ati “tukimara kumenya iby’uru rupfu, twashatse kumushyingura ariko imiryango ye irabyanga, biba ngombwa ko tuba turetse kumushyingura kugirango habanze hagaragazwe icyamwishe”.

Umurambo wa Murindahabi wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugirango ubanze ukorerwe isuzumwa nyuma babone kuwushyingura. Jean Paul avuga ko hakirimo gukorwa iperereza ryimbitse kugirango koko hamenyekane icyaba cyishe uyu mugabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka