Ruhango: Urumogi rwamuteye kwica imbwa n’urukwavu by’iwabo

Protegene Alias Nyabunyoni wo mu kagari ka Mutara, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi azira kwica imbwa n’urukwavu by’iwabo tariki 07/11/2012.

Abaturage baturanye na Nyabunyoni bavuga ko uyu musore yari yarabayogoje abibira amatungo ndetse agatega abantu ashaka kubica. Ibi byose ngo abiterwa n’ibiyobya bwenge byinshi yirirwa anywa.

Uyu musore wiyemerera ibyo yakoze yatawe muri yombi nyuma y’uko amaze gucukura inzu y’iwabo akanica imbwa n’urukwavu zimushyikiriza inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zasabye abaturage batuye umurenge wa Mwendo gukomeza kwirwanaho bahashya abashaka kubahungabanyiriza umutekano.

Chief Sup Hubert Gashagaza, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko batazigera bihanganira na rimwe abantu bashaka kwigira ibyigomeke bakabuza amahoro abaturage.

Aha yasabye abatuye umurenge wa Mwendo guhaguruka bagakaza amarondo bagafasha inzego z’umutekano guhashya ibintu byose bihungabanya umutekano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

rwamuteye kwica imbwa n’urukwavu ahubwo habuze gato bari gusanga yabiriye, buriya urumogi sikintu cyo kwisukirwa bararwitiranya?

nsengiyumva fils yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Gukora ni byiza ariko ikinyabupfura kirabiruta

Abuseifu yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

kaka rwose iri ni itiku nonese nyine ko handitse ngo zimushyikiriza , inki se? inzego zumutekano ntabwo ari imbwa nurukwavu byamushyikirije .......

kalisa M. Van eric yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

ese mutubwije ukuri bariya bantu bose bari inyuma ye baje kureba umuntu wishe imbwa nurukwavu? banza dukunda byacitse ,ibi ni urugero rwibihe twanyuzemo dukunda guhururira ibitari ngombwa nkabatagira imirimo

nakaga yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Uyu musore wiyemerera ibyo yakoze yatawe muri yombi nyuma y’uko amaze gucukura inzu y’iwabo akanica imbwa n’urukwavu zimushyikiriza inzego z’umutekano: ariko se mwagiye mubanza mugasoma ibyo mwanditse mbere yo kubitangaza!!wagirango ni imbwa n’urukwavu byamushyikirije inzego z’umutekano!

kaka yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka