Ruhango: Umwe yakomerekeye mu mirwano nyuma yo gusinda ibikwangari

Nsekanabo Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 25 yasangiye inzoga y’igikwangari na Uwiduhaye Jean Paul bamaze kugisinda bararwana Uwiduhaye afata ibuye irihondagura Nsekanabo amukomeretsa mu gahanga bikomeye.

Iyi mirwano yaberega kwa Nyabyenda ari nawe wacuruzaga ibi bikwangari mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere Ka Ruhango, yahoshejwe n’abaturage bari bavuye mu gikorwa cy’umuganda tariki 30/06/2012.

Twihangane Daniel, umwe mu baturage bahosheje iyi mirwano, yavuze ko iyo abari bavuye mu muganda batahagoboka umwe yari kwica undi.

Abaturage bafatanyije n’umuyobozi w’akagari ka Nyamagana, Ntakirutimana Francoise, bahise baterateranya amafaranga bajyana Nsekanabo ku kigo nderabuzima cya Kibingo kujya kwivurizayo banategeka Uwiduhaye wamukomerekeje kujya kumurwaza.

Aba barwanyi bombi mbere y’uko batangira imirwano, bari bavuye mu mudugudu wa Kinkene mu kagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango kuzana icyo gikwanagari, bakigejeje kwa Nyabyenda aho bari bakigemuye nabo baricara baranywa; nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage basangiraga.

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zihora zisaba abaturage kureka kunywa igikwangari kuko nacyo kiri mu biyobyabwenge bihungabanya umutekano muri aka karere.

Inzoga y’ibikwangari iba irimo uruvangitiranne rw’ibintu byinshi biba biniganjemo ivu ry’amatafari ahiye bubakisha amazu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka