Ruhango: Umwe yaguye mu mpanuka y’igare n’imodoka abandi batatu barakomereka bikabije

Bimenyimana Emmanuel w’imyaka 34 yitabye Imana tariki 04/01/2013 ubwo we n’abagenzi be Nshumbusho Michel na Mutabaruka Assiel bari bahekanye ku igare bagongwaga n’ivatiri mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango.

Umwe mu bari ku igare yahise apfa abandi babiri n’umushoferi Ndahiro Kanimba Athanase wari utwaye iyi modoka ifite purake RAA 608 I barakomereka bikomeye bahita bajyanwa mu bitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango.

Iyi manuka yatejwe n’umuvuduko mwinshi; nk’uko bitangazwa n’ababonye iyi mpanuka iba.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, Supt. Hubert Gashagaza, amaze iminsi agira inama abakoresha umuhanda wo muri iyi ntara kwirinda umuvuduko mwinshi kuko akenshi ariwo ukunze guteza impanuka.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka