Ruhango: umwana yahitanywe na grenade yari ibitse iwabo

Dusingizimana Mortdecal w’imyaka 13 wari utuye mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, yitabye Imana azize grenade yakinishirizaga iwabo mu ijoro rishyira tariki 06/09/2012.

Uyu mwana yagiye mu cyumba cyibikwamo imyaka “stock”, ahasanga iyi grenade atangira kuyikinisha atazi ibyo aribyo iramuturikana inasenya icyumba cy’inzu; nk’uko bitangazwa na Ngendahayo Bertin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe.

Ndagijimana Gerard, se w’uyu mwana, yabaye acumbikiwe na Polisi ya Nyamagana kugira ngo habanze hamenyekane impamvu iyi ntwaro yari ibitse iwe.

Nyuma y’aho minisiteri y’umutekano ikanguriye abantu kudatunga intwara mu buryo butemewe n’amategeko, mu karere ka Ruhango hagiye hagaragara umubare w’abantu batari bake bagiye bazishyira ahagaragara ntawe zirahitana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harigihe se Police yu rwanda itirirwa isakuza ngo abatunze intwaro bite mewe na mategeko bazishyikirize ubu yobozi bu begereye none zitangiye kubahekura ibyo nibyo umunyarwanda yavuze kwikora mu nda.

douce yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka