Ruhango: Umwana w’imyaka 18 yahitanywe n’inkuba

Umwana w’imyaka 18 witwa Kaka Gaston wari utuye mu mudugudu wa Rwankuba, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, yakubishwe n’inkuba tariki 28/12/2012 ahita yita Imana.

Uyu mwana yakubiswe n’inkuba igihe yari avuye iwabo agiye gucyura ihene zabo zari ziziritse ku gasozi inkuba iba iramukubise ahita apfa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukoranye inama n’inzego zitandukanye, buzikangurira gushishikariza abaturage kwirinda inkuba.

Ntibyari bimenyerewe ko inkuba ikubitira umuntu ahantu aho ari ho hose, kuko abenshi bari bazi ko ikubita umuntu uri nko munsi y’igiti cyangwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu mashuri, insegero n’ahandi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka