Ruhango: umwana w’imyaka 14 yaguye mu musarene bimuviramo urupfu

Bigirimana Pascal w’imyaka 14 wari utuye mu kagari ka Munini, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yaguye mu musarane ahita yitaba imana mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 15 Nzeri 2012.

Hari mu ma saa tatu z’amanywa ubwo umwe mu bantu bari bagiye kurangura inzoga hafi aho yumvise uwo mwana arimo ahiritira muri uwo musarane. Ku bufatanye bwa polisi n’abaturage bo muri ako gace bashenye uwo musarane bamuvanamo yapfuye.

Mugemangango Evariste, nyiri uyu musarane, yavuze ko wari waratangiye gusenyuka kandi ko yageragezaga kuwukinga ariko ngo wasangaga ingufuri bahora bayivanaho kuko uri mu mujyi aho ukenera gukoreshwa na benshi.

Nyirakuru wa Bigirimana arira.
Nyirakuru wa Bigirimana arira.

Mu marira menshi y’uwareraga uyu mwana, yavuze ko amubereye nyirakuru ko nyina na se batuye mu karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Munini, Ntakirutimana Francois, yavuze ko nyuma yo kumenya iki kibazo bagerageje kumutabara mu mikoro y’akagari katagira ingengo y’imari.

Uyu mwana wamaze amasaha agera kuri ane muri uyu musarane, yishwe no kubura umwuka ndetse n’umwanda wamwinjiye mu bice by’umubiri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka