Ruhango: umwana na nyina barohowe mu musarane wa metero 15 bakiri bazima

Iyakaremye Zayinabo w’imyaka 21 yarohamye mu musarane ahetse umwana w’imyaka ibiri mu mugoroba wa tariki 24/07/2012 ku bwamahirwe abaturage babakuramo bakiri bazima.

Iyakaremye ukomoka mu kagari ka Kabero, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, yarohamye mu bwiherero bwa Kanani utuye mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango ubwo yari yaje gusura uwitwa Ndahimana ucumbikiwe na Kanani.

Uyu mubyeyi ubwo yari agiye kwiherera anahetse umwana uburemere bwabaye bwinshi kuko uyu musarane wari ubambyeho utubaho tw’imbabari duhita tumanuka mu musarane tumanukana Iyakaremye n’umwana we.

Abaturage bahise batabara bazana imigozi n’urwego bagerageza kubakuramo, ariko ubuzima by’uyu mubyeyi ntibwari bumeza neza.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, bahise bajyana aba bantu bombi mu kigonderabuzima cya Kigoma kugira ngo ubuzima bwabo bushobore kwitabwaho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka