Ruhango: Umusozi waridutse wangiza ibintu bifite agaciro gasaga miliyoni esheshatu

Abaturage batuye mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango batewe n’ikiza umusozi ufite uburebure bwa kirometero imwe n’igice urariduka uridukana amazu ndatse wangiza n’imirima tariki 19/04/2013.

Mu byangijwe harimo amazu y’ubucuruzi n’amazu yari atuwemo n’ibikoni byayo byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 6 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi byangijwe n’iriduka ry’uyu musozi watunguranye, ni imirima y’umuceri ku buso bungana na hegitari. Gusa iyi nkangu ikaba nta muntu yahitanye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi buravuga ko bugiye kwimura ingo z’abaturage zigera kuri 40 zitagezweho n’ingaruka z’uyu musozi zikimurirwa ahandi kure; nk’uko bitangazwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi. Mutabazi Patrick.

Mutabazi akomeza avuga ko ubu hagiye gukomeza gushakishwa izindi ngamba zafasha abaturage mu kwirinda Ibiza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka