Ruhango: Umusaza w’imyaka 57 yahitanywe n’abajura bamukubise ifuni

Ngaboyisonga Alphonse w’imyaka 57 wari utuye mu kagari ka Rubona mu murenge wa Kinazi yaraye yivuganywe n’abajura mu ijora rya tariki 06/06/2013.

Aba bajura ngo baje basanga Ngaboyisonga aryamanye n’umugore we Uwimana Josephine bakubita urugi binjira mu nzu basaba uyu musaza amafaranga ababwira ko ntayo afite.

Akimara guhakana ko ntayo afite, bahise bamukubita ifuni mu mutwe arapfa, gusa umugore we yahise abacika aragenda.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick, avuga ko kugeza ubu aba bagizi ba nabi bataramenyekana icyakora ngo hari gukorwa iperereza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega isi! amafaranga aratuma tumarana turi mubihe bya nyuma koko! abasarura aho batabibye wee!!.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka