Ruhango: Umurezi akurikiranywe gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9

Nicolas Busoro w’imyaka 35, umwarimu kuri College Karambi yo mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, afungiye kuri polisi ya Kabagali akarere ka Ruhango akekwaho gufata umwana w’imyaka 9.

Uyu murezi yatawe muri yombi tariki 13/07/2012 nyuma yo gushinjwa n’uyu mwana; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene.

Habimana avuga ko amakuru akimara kumenyekana ko uyu mwana yaba yasambanyijwe ku ngufu, bahise bata muri yombi abarimu babiri bari baturanye n’umuryango w’uyu mwana.

Umwe muri aba barimu yarabihakanye avuga ko mugenzi we Busoro ari we wabikoze kuko yari amaze iminsi akururana n’uyu mwana.

Uyu mwana nawe yaje gushinja Busoro ko ariwe wamusambanyije ku ngufu, uyu murezi yahise ajyanwa kuri poste ya polisi ya Kabagali. Uyu mwana yigaga ku ishuri ribanza rya Karambi mu murenge wa Kabagali.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yega Ibibazo Na Barezi Bafata Kungufu?

T.P yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!
nzabandeba ahisi igana umwana abyaye koko.

yuhi5 yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Iminsi y’inkozi y’ibibi irabaze!

Aha yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

uuyu mwarimu ibye bikurikiranywe neza. Nibasanga yarakoze icyaha ahanwe nibasangantacyo bamurenganure

birababaje

doudou yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka