Ruhango: Umurambo watoraguwe mu mugezi wa Ururumanza

Umurambo w’umugabo witwa Theogene Barakagira ukomoka mu karere ka Ngororero, watoraguwe mu mugezi wa Ururumanza, mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09/08/2012.

Abaturage bo mu mudugudu wa Biraro nibo babanje kubona uyu murambo, ureremba hejuru y’umugezi bahita babibwira umukuru w’umudugudu nawe ahita atanga amakuru k’ubuyobozi bw’umurenge wa Mbuye.

Umurenge wa Mbuye ufatanyije n’akarere ka Ruhango, bahise bakura uyu murambo mu mugezi bawujyana mu bitaro bya Ruhango bya Kinazi, kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa.

Barakagira w’imyaka 47 yari asanzwe akora umurimo w’ubupagasi mu kagari ka Kizibere muri uyu murenge wa Mbuye. Abaturage bari bamuzi bavuga ko yari asanzwe agira indwara y’Igicuro banakekako ariyo ntandaro yo kurohama muri uyu mugezi.

Si ubwa mbere uyu mugezi uhitanye umuntu, tariki 18/06/2012 muri uyu mugezi hakuwemo umurambo w’umwana witwa Fils Itangishaka, wo mu murenge wa Byimana nawe wavugwagwaho uburwayi bw’igicuri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka