Ruhango: umurambo w’umuntu utazwi watoraguwe mu rugo rw’umuntu

Mu rugo rw’uwitwa Munyaneza Faustin mu kagari ka Munini, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango hatoraguwe umurambo w’umugabo utazwi tariki 25/07/2012.

Uyu murambo bawusanze mu cyobo kijugunywamo imyanda cyari kirimo n’amazi gifite hafi ubujyakuzimu bwa metero eshatu.

Uyu murambo wabonywe bwa mbere n’umugore wa Munyaneza ku mugoroba wa tariki 25/07/2012 ubwo yarimo gushakisha udukwi two gucana hafi y’icyi cyobo. Acyimara kuwubona yahise yitabaza inzego z’ubuyobozi.

Ubuyobozi bwahageze bumaze kwira babura uko bakuramo uyu murambo bufata icyemezo cy’uko ugomba gukurwamo bukeye; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Jean Paul Nsanzimana.

Ubwo uyu murambo bari bamaze kuwukuramo mu gihe cya saa yine z’amanywa tariki 26/07/2012, basanze warangiritse ahantu hose ku buryo bitari byoroshye kumenya uwo ariwe ndetse n’icyaba cyaramwishe.

Gusa ngo icyagaragaye n’uko yari ahambirijwe n’ikote yari yambaye. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bahise bawushyingura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka